sangiza abandi

Abafite za moto baratabaza ko ubwishingizi bwazo buhenze

sangiza abandi

Abafite za moto baratabaza ko amafaranga batanga ku bwishingizi yiyongera umunsi ku wundi bitewe nuko hari Sosiyeti imwe y’ubwishingizi yemeye gukorana nabo, Radiant, gusa yo ikavuga ko amafaranga yongerwa n’ubwiyongere bw’impanuka z’ibi binyabiziga.

Bamwe mu bakoresha moto mu mujyi wa Kigali baganiriye na RBA bavuga ko amafaranga y’Ubwishingizi akomeza kuzamurwa ariko ntayandi mahitamo bafite kuko Radiant ariyo ibaha iyo serivisi.

Umwe yagize ati” Ikigo kimwe nicyo kiduha ubwishingizi, noneho kikagurisha uko kishakiye bitewe nuko ari ikigo kimwe cyemerewe kuduha ubwishingizi, tukibaza ngo ni ukubera iki ikigo kimwe aricyo cyemerewe gutanga ubwishingizi, kandi kikaguma gihenda?”

Abafite moto bavuga ko aya mafaranga ari menshi, bagasaba ko babonerwa n’ibindi bigo bibaha ubwishingizi, bikaba byatuma amafaranga agabanuka.

Umukozi wa Radiant ushinzwe gukumira ibyateza ingorane, Abizeye Jean Damascene avuga ko izamuka ry’ubwishingizi bwa moto riterwa n’ubwiyongere bw’impanuka bituma amafaranga yishyurwa nayo azamuka.

Ati” Ikibazo nuko abandi bishingizi batemera kwakira izo moto kubera ibyo bibazo nababwiye by’uko impanuka za moto ziba ari nyinshi kandi n’ikiguzi cy’ubwishingizi ni amafaranga menshi cyane.”

Impuguke mu by’ubukungu, Straton Habyarimana avuga ko mu gihe hatabayeho kugabanuka kw’imanuka za moto bigoye ko ubwishingizi bwagabanuka, ndetse aboneraho gusaba abamotari kujya babizirikana igihe batari kugenda neza mu mihanda.

Ubwishingizi bwa moto bwikubye inshuro eshatu ugereranyije nuko byari mbere, aho moto itarengeje imyaka itanu yishyura ibihumbi 181.150 Frw, iri hagati y’imyaka itanu n’icumi ni ibihumbi 222.750 Frw, mu gihe irengeje imyaka icumi ari ibihumbi 264.350 Frw.

Radiant igaragaza ko ikorana na moto ibihumbi 78,798, ndetse mu 2024 iyi sosiyeti yishyuriye impanuka zigera ku bihumbi 6,265, amafaranga asaga miliyari 14 Frw.

Custom comment form

Amakuru Aheruka