Abasenateri bagaragaza ko bikwiriye ko hajya hashyirwa amashuri y’imyuga mu gace bigendanye n’imyuga ihari, by’umwihariko nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge nabo basabye Minisitiri y’Uburezi kubegereza amashuri y’imyuga agendanye n’imyuga iri mu gace batuyemo.
Abaturage bishimira ko bubakiwe amashuri ahagije abana biga neza, ariko bakagaragaza ko bagihura n’ikibazo cy’uko hari ababyeyi bamwe batarayumva neza banga kohereza abana.
Abandi bakavuga ko hakenewe kuzanwa amashuri y’imyuga aberanye n’imyuga ishobora kuhakorerwa harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Gusa iyi ngingo yongeye kugarukwaho n’abasenateri bagize komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’uburenganzira bwa muntu yerekana ko aya amashuri y’imyuga yakubakwa bigendanye n’ibiboneka muri iyi Mirenge.
Minisitiri w’Uburezi, agaragaza ko bagiye gukurikirana icyo kibazo mu bice by’umwihariko bicukurwamo amabuye y’agaciro, ku buryo abanyeshuri bashobora kwiga banakora.
RTB iherutse kugaragaza ko umubare w’abiga imyuga, tekinike n’ubumenyingiro wazamutse ugeze kuri 43%, gusa uyu mubare ukaba ukiri hasi ugereranyije n’intego ya NST2 yo kuba biri 60%