sangiza abandi

Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31

sangiza abandi

Kuri uyu wa mbere, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka.

Ikipe ya Arsenal iri mu ziyoboye urutonde rwa Shampiyona yo mu Bwongereza, yasangije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe rwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa basangije bagize bati” Kwibuka bisobanuye “to remember” (Mu rurimi rw’Icyongereza). Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

Ikipe ya Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda uturuka ku masezerano y’imikoranire yagiranye n’u rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), binyuze muri Visit Rwanda, yashyizweho umukono muri Gicurasi 2018, aza kongerwa muri Kanama 2021.

Siporo yabaye umuyoboro wo kongera kwiyubaka, ubusabane n’amahoro mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yagiye yifashishwa mu gutunga ubutumwa bw’ihumure, ubumwe n’ubwiyunge.

Custom comment form

Amakuru Aheruka