sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka31

sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, (MINUSCA), no muri Sudani y’Epfo, (UNMISS), zifatanyije n’Abanyarwanda gutangira Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa mu bihugu byombi cyabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka rwabaye mu gitondo cyo ku wa 7 Mata, gikurikirwa no gucana urumuri rw’icyizere.

Muri Sudani y’Epfo cyabereye ku biro bya batayo ya gatatu biri mu mujyi wa Juba, naho muri Centrafrique kibera mu mujyi wa Bria mu nkambi ya Bossembele.

Mu bihugu byombi Kwibuka ku nshuro ya 31 byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za gisirikare, abahagarariye ubutumwa bwa Loni, ingabo na polisi by’u Rwanda, n’abandi Banyarwanda bari muri Centrafrique na Sudani Y’epfo.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda muri Sudani y’Epfo, William Ngabonziza, yavuze ko u Rwanda rwageze kuri byinshi ruvuye mw’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu rukaba ari ikimenyetso cy’ibyiringiro n’ubudaheranwa.

Yongeyeho ko igihugu cyateye intambwe ikomeye mu kwiyubaka no kugera ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, binyuze mu muhate w’abayobozi n’imbaraga z’abaturage, ashimangira ko urugendo rw’u Rwanda rw’ubumwe ari ikimenyetso cyo kubabarira n’ubwiyunge.

Muri Centrafrique Umuyobozi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda ziri butumwa bwa Loni mu Karere k’u Burasirazuba muri Centafrique, Col Baziruwiha Jean de la Croix, yashimangiye amasomo akomeye u Rwanda rwigiye mu rugendo rw’ubwiyunge, ahamya ko Jenoside itabaye nk’impanuka, ahubwo yateguwe bigizwemo uruhare no gukwirakwiza amacakubiri n’ingengabitekerezo.

Umuyobozi wa Batayo ya kabiri muri Bossembele, Lieutenant Colonel Ndanyuzwe Muzindutsi yagaragaje uburyo Jenoside yateguwe n’Abayobozi babi bariho muri icyo gihe, ndetse yongera kwibutsa abari mu butumwa bw’amahoro ko bafite inshingano yo guharanira amahoro bigira ku mateka y’u Rwanda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka