Irushanwa rya Basketball Africa League, BAL, ryifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
BAL yasangije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, buvuga ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubutumwa bagize bati” Twifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Bongeyeho ko ari igihe cyo kubaka ahazaza heza no guha imbaraga ibikorwa bya siporo, mu kubaka ubumwe no guteza imbere ubukungu.
Ati” Muri iki gihe, Twiyibutsa guhitamo ahazaza heza, ndetse tuzirikana imbaraga za siporo mu guteza imbere ubumwe, imibereho myiza no kuzamura ubukungu.”
U Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano y’imikoranire n’irushanwa rya BAL rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, azageza mu 2028.
Muri aya masezerano u Rwanda rwakira imikino ya kamarampaka n’imikino ya nyuma y’iri rushanwa (Semi-Finals na Finals).