sangiza abandi

Col Désiré Migambi yavuze ku rwibutso afite ku rugamba rwo kubohora Igihugu

sangiza abandi

Col Désiré Migambi wabaye ku rugamba rwo kubohora Igihugu mu 1994, yasobanuye inzira y’Inkotanyi muri uru rugamba rwayobowe na Perezida Paul Kagame ndetse agaragaza ko icyerecyezo yari afite icyo gihe ari na cyo akigenderamo mu kubaka u Rwanda.

Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye igikorwa cya Our Past Initiative, kigamije kurwigisha amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025.

Col Désiré Migambi wari ufite imyaka 18 ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, avuga ko mbere y’Ubukoloni Igihugu cyari cyiza cyane.

Yakomeje asobanura ko amateka y’u Rwanda agendana no kuba rwaragukiye ku muheto, ndetse ashimangira ko utavuga aho rwavuye usize inyuma ijambo Ingabo z’u Rwanda.

Yakomeje agaragaza ko ubwo Abakoloni bageragamo basanze hari uburyo Abanyarwanda bari bariyubatse, maze babashyiramo politiki y’ivangura ry’amoko ndetse bazana n’abahanga bo kubisobanura bamwe babita Abatutsi, abandi Abahutu, abandi Abatwa.

Col Migambi yavuze ko iri vangura ari ryo ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse icyo gihe nta yandi mahitamo yari ahari atari ukuba Inkotanyi zajya ku rugamba rwo kubohora Igihugu, rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990, rutangirira Kagitumba.

Yakomeje avuga ko nyuma y’umunsi umwe urugamba rugitangira, uwari Umuyobozi warwo, Maj Gen Fred Rwigema yahise araswa, ndetse bibaca intege cyane.

Yagaragaje ko muri icyo gihe ari bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yinjiye mu rugamba avuye muri Amerika aho yari yaragiye kwiga igisirikare, maze ayobora ingabo zasaga n’izatatanye.

Ati “Muri icyo gihe (Perezida Kagame) yari yaragiye kwiga muri Amerika, abona ko bikomeye, amashuri arayareka, anyura mu nzira z’inzitane agera ku rugamba, arufata mu maboko aruha umurongo, aruha icyerekezo, aruha amaboko.”

Yakomeje agaragaza ko muri iyo nzira yose urubyiruko rwagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse aboneraho kwibutsa abato bateraniye Kicukiro, ko bagomba guharanira icyo ababanjirije baharaniye.

Col Migambi avuga ko kugira ngo bigere aho guhagarika imirwano, habayeho imishyikirano y’amaze amezi atandatu, gusa hagati ni bwo Inkotanyi zagiye kurokora Abatutsi, ziturutse mu Mutara na Byumba zerekeza gufata Kigali.

Yaboneyeho guhumuriza Abanyarwanda ndetse abasaba kugirira icyizere Ingabo z’u Rwanda, ariko anabasaba gufatanya na zo mu rugamba rwo kurwanira no guharanira kubaho.

Col Migambi yibuka ko mu 1993 ubwo bari i Mukarange, Perezida Kagame yababwiye ko ari bo bazaba ipfundo ry’iterambere mu Rwanda, ndetse ashimangira ko umurongo Umukuru w’Igihugu yari afite uwo munsi ari wo akigenderaho.

Custom comment form

Amakuru Aheruka