sangiza abandi

Abahanzi babarizwa muri 1:55 basuye Urwibutso n’abarokotse Jenoside mu Karere ka Nyanza 

sangiza abandi

Abakozi ndetse n’abahanzi babarizwa muri Label ya 1:55, bari kumwe n’abakinnyi b’ikipe ya UGB BBC, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Iri tsinda rigari ryasuye urwibutso rwa Nyanza kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, maze bunamira Abatutsi bazize Jenoside bahashyinguye.

Mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa basanzwe babarizwa muri 1:55 harimo Bruce Melodie, Ross Kana, Kenny Sol n’abandi bakozi, bari kumwe n’abakinnyi b’ikipe ya UGB BBC iherutse kwicinjira mu bucuruzi na Bruce Melodie n’umunyemari Coach Gael.

Iri tsinda rigari kandi ryasuye, riganira ndetse rihumuriza abarokotse Jenoside batuye muri aka Karere, ndetse bagenera impano ababyeyi 10 b’Intwaza batuye mu Murenge wa Busasamana, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aka Karere ka Nyanza, Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingengabitekerezo yayo yatinze gucengera mu Banyamayaga, kuko no mu 1959 na 1960 ubwo Abatutsi bicwaga bakameneshwa, mu Mayaga ho ntibyahageze ahubwo hari ubuhungiro.

Mu 1994 Abatutsi benshi baturutse muri perefegitura ya Gikongoro cyane cyane muri komine za Rukondo na Kinyamakara bahungiye i Nyanza, bizeye kurindwa kubera ko hatakozwe cyane ubwicanyi.

Ubwicanyi mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza bwaje gutangira mu matariki ya 19 Mata 1994, nyuma y’imbwirwaruhame ya Perezida Sindikubwabo i Butare avuga ko abantu bigize ba ntibindeba.

I Nyanza hiciwe Abatutsi benshi bajugunywe mu cyuzi cya Nyamagana, ubu bwicanyi bwari buyobowe na n’abajandarume barimo Haguma na Birikunzira Francois Xavier n’Interahamwe ziyitaga ‘Imberebere’

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 24 600 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Custom comment form

Amakuru Aheruka