sangiza abandi

Ingabo za SADC zishobora kuva i Goma ziciye mu Rwanda

sangiza abandi

Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, zizwi nka SAMIDRC ziri mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, zishobora gutaha zinyuze ku butaka bw’u Rwanda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Defenceweb cyo muri Afurika y’Epfo, avuga ko ari icyemezo cyafatiwe mu nama yabereye i Dar es Salaam, ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, yahuje abayobozi b’ingabo z’ibihugu bitatu ari bo Gen Rudzani Maphwanya wa Afurika y’Epfo, Jacob Mkunda wa Tanzania na Paul Phiri wa Malawi ndetse n’abayobozi mu bya politiki ba SADC.

Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa SADC, yabaye tariki ya 13 Werurwe 2025, yemeje ko ingabo z’uyu muryango zimaze imyaka ibiri mu butumwa bw’amahoro muri RDC zitaha, nyuma y’uko Umujyi wa Goma na Bukavu wigaruriwe na M23.

Ni icyemezo kandi cyafashwe nyuma y’uko ingabo zimwe zakomerekeye muri iyi mirwano ndetse n’imibiri y’abahaguye itahanywe inyujijwe mu Rwanda nyuma yaho gato Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, atangaza ko ingabo ze zigiye gutangira kuva mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu nama yabaye tariki ya 11 Mata, yahuje abayobozi b’ingabo za SAMIDRC n’abayobozi b’umutwe wa M23 bari bemeje ko AFC/M23 igiye gufasha ingabo za SADC kwitegura gusubira mu bihugu byazo zinyujijwe ku Kibuga cy’Indege cya Goma, zemererwa gutahana ibikoresho bya gisirikare zazanye ndetse amakimbirane bari bafitanye agahagarara.

Hadashize kabiri, AFC/M23 yongeye gutangaza ko yagabweho ibitero mu Mujyi wa Goma n’Ingabo za SAMIDRC zifatanyije n’iza Congo, FARDC n’indi mitwe bikorana irimo uw’Abajenosideri wa FDLR na Wazalendo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko bikenewe ko ingabo za SAMIDRC zisohoka muri Goma byihuse, ibi bisobanura ko zishobora kudategereza isanwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma, kandi inzira yaba isigaye niyo kunyura ku mupaka w’u Rwanda, ariko ikibazo kikaba niba zizaba zemerewe gusohokana ibikoresho bya gisirikare.

Custom comment form

Amakuru Aheruka