sangiza abandi

Abanyarwanda babiri basoje amasomo y’igisirikare mu Bwongereza

sangiza abandi

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnson, yashimiye Abanyarwanda babiri Mugisha Blaine na Yuhi Igor Cesar basoje amasomo ya Gisirikare, mu ishuri rya Gisirikare rikomeye mu Bwongereza.

Mugisha Blaine na Yuhi Cesar, umuhungu wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, bashoje amasomo ya Gisirikare, tariki ya 11 Mata 2025, mu ishuri rya ‘Royal Military Academy’ riherereye i Sandhurst.

Aba banyeshuri babiri bahawe ipeti rya ‘2nd Lieutenants’, bahabwa ‘Sous Lieutenant’ iyo bageze mu Rwanda, ndetse uyu muhango wabereye muri iki kigo cya Gisirikare, witabiriwe na Ambasaderi Igor Cesar na Ambasaderi Busingjye.

Ambasaderi Busingjye yashimiye aba Basirikare babiri b’Abanyarwanda urwego bagezeho, abashimira ko bahesheje ishema u Rwanda, ndetse abifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo batangiye.

Royal Military Academy yizemo abasirikare b’u Rwanda batandukanye barimo n’abahungu ba Perezida Paul Kagame, Ian Kagame waharangirije mu 2022 na Brian Kagame waharangirije mu mpera za 2024.

Custom comment form

Amakuru Aheruka