Umuhanzikazi Butera Knowless yatumiwe mu gitaramo cya ‘African Rythms’ gitegurwa n’umuryango ‘Global Livingston Institute’ ukorera mu bihugu binyuranye.
Iki gitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorad, ku ya 10 Ukwakira 2024. Kizaba kiganiro gukusanya inkunga uyu muryango ukoresha mu bikorwa bitandukanye ukora mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwo muri Afurika aho usanzwe ukorera.
Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu umwe bizamusaba kwishyura 200$, arenga ibihumbi 250 Frw.
Global Livingstone Institute yashingiwe mu Rwanda no muri Uganda muri 2009, nyuma y’imyaka ibiri Jamie Van Leeuwen wawushinze akoreye urugendo muri ibi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, akahasanga ibibazo binyuranye byari byiganjemo ibyugarije urubyiruko.Â
