Iradukunda Grace Divine wamamaye mu ruhando rw’abahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Ira waherukaga kwemererwa ubwenegihugu bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame yamaze kubuhabwa bidasubirwaho, anarahirira imbere y’ibendera ry’Igihugu.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, ni bwo DJ Ira n’abandi bantu 35 barahiye, maze bahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Dj Ira yahise asangiza abamukurikira ku rubuga rwa X ubutumwa ashimira Umukuru w’Igihugu wamwemereye ubwenegihugu bw’u Rwanda kugeza abubonye bidasubirwaho.
Yagize ati “Imvugo ye ni yo ngiro, Perezida Paul Kagame.”
Tariki ya 16 Werurwe 2025, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abaturage, DJ Ira usanzwe afite inkomoko mu Burundi yasabye Umukuru w’Igihugu ko yahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, maze na we amubwira ko abumwemereye.
Uyu mukobwa yaje gusangiza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yanyuzwe na serivisi yahawe ubwo yahamagarwaga n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka by’umwihariko mu gihe cy’amasaha ari hasi ya 24.
Dj Ira ari mu bakobwa bavanga imiziki bamaze kwandika izina mu Mujyi wa Kigali, aho yagiye akora mu bitaramo bikomeye nka Miss Rwanda, mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ibindi bikorwa bitandukanye.


