sangiza abandi

Byinshi kuri sosiyeti ya ‘Greencare Rwanda’ ihindura imyanda mo ifumbire ifasha abahinzi

sangiza abandi

Sosiyete ya Greencare Rwanda Ltd, yatangije uburyo bugezweho bwo gutunganya imyanda y’ibikomoka ku bimera (biowaste), bigahindurwamo ifumbire nziza yitwa ‘Grekompost’, hagamijwe kurengera ibidukikije no gufasha abahinzi kongera umusaruro.

Iyi sosiyete ikorera mu mujyi wa Kigali, ifite icyicaro i Nduba, mu karere ka Gasabo, akaba ari naho hazashyirwa uruganda rwayo rushya ruzajya rutunganya imyanda ivuye ku bimera, ikavamo ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.

Umuyobozi wa Greencare Rwanda Ltd, Noel Nizeyimana avuga ko bahisemo kwibanda kuri ubu bwoko bw’imyanda irimo ikusanywa mu ngo no ku masoko, ibora ku kigero cya 80%, kubera ko yatezaga ibibazo birimo kohereza imyuka yangiza ikirere n’ibindi, kandi ishobora kubyazwamo ibindi bintu by’ingirakamaro.

Iyi fumbire ya Grekompost yakozwe ku buryo yongerera ubutaka intungagihingwa, bityo uyikoresheje ahinga, umusaruro w’ubuhinzi ukiyongera.

Kugeza ubu uru ruganda rutunganya toni 5 z’imyanda buri munsi, zitanga toni 700 z’ifumbire buri mwaka. Iyi fumbire ipakirwa mu mifuka ya kilogarama 5, 10, 25 na 50, ku buryo byorohereza abahinzi kuyigeraho no kuyikoresha bitewe n’iyo akeneye n’ubuso buhingwa.

Uretse ibi kandi, Greencare Rwanda Ltd yatanze imirimo ku rubyiruko rurenga 20, ndetse mu gihe kiri imbere irateganya kwagura uruganda rukajya rutunganya toni 500 z’imyanda buri munsi, zizajya zitanga toni zirenga 300 z’ifumbire buri munsi, abakozi nabo bakiyongera bakagera kuri 80.

Greencare Rwanda inatanga ubujyanama mu bijyanye no gutunganya imyanda ikomeye n’imikoreshereze y’ifumbire, gutanga inama ku buhinzi bujyanye n’ubuzima bw’ubutaka, gutunganya ibikoresho bikaba byakongera gukoreshwa, no gufasha abashoramari gutegura imishinga ihindura imyanda mo imari.

Sosiyeti ya Greencare Rwanda Ltd irashishikariza abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa kwifatanya nayo muri uru rugendo rwo guhindura imyanda mo amahirwe. Kuba u Rwanda rwariyemeje guteza imbere ubukungu bushingiye ku bidukikije, bituma ibikorwa nk’ibi bihabwa agaciro kanini.

Custom comment form

Amakuru Aheruka