sangiza abandi

Kabila yageze i Goma nyuma y’igihe mu buhungiro

sangiza abandi

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze mu Mujyi wa Goma nyuma y’iminsi mike atangaje ko agiye guhunguka.

Kabila yageze i Goma kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, nyuma y’iminsi atangaje ko agiye gutaha mu gihugu cye anyuze mu Burasirazuba bwacyo.

Joseph Kabila yabaye Perezida wa RDC imyaka 18 kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Perezida Félix Tshisekedi, kuri ubu uri muri manda ya kabiri.

Nyuma yo kuva ku butegetsi yakomereje amasomo ya PHD muri Afurika y’Epfo ndetse yabaye no muri Zimbabwe.

Nyuma y’imyaka itanu acecetse yongeye kumvikana muri Gashyantare 2025, avuga ko agiye gutahuka mu gihugu cye gushakira ibisubizo intambara ikomeye kirimo.

Mu ntangiriro za Mata 2025, byatangiye kuvugwa ko aho uyu munyapolitiki azatura mu Mujyi wa Goma hamaze gutegurwa ndetse n’ibyo azakenera byose bimutunga bihari.

Kabila yinjiye muri Goma nyuma y’uko mu minsi yashize imirwano yongeye kubura hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za RDC, FARDC ziyegereje imitwe y’inyeshyamba irimo Wazalendo, FDLR n’Ingabo z’u Burundi na SADC mu kurwanya Umutwe wa M23, bivugwa ko bwari uburyo bwo kurwanya ko yinjira mu gihugu.

Kubera iyi mirwano SADC yahise itangira kotswa igitutu cyo kuva mu Burasirazuba bwa Congo byihuse hadategerejwe amasezerano yari yagiranye na AFC/M23 arimo no kuba yari gutaha ikoresheje Ikibuga cy’Indege cya Goma.

Custom comment form

Amakuru Aheruka