Abarenga 600 bihebeye Ikipe ya Arsenal FC bateraniye mu Mujyi wa Kigali mu Iserukiramuco ry’Abafana ba Arsenal FC bahawe umukoro wo gukora iyo bwabaga bakishamo abakinnyi bo mu bihugu byabo bakinira iyi kipe.
Iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya gatandatu, ryateguwe na ‘Rwanda Arsenal Fans community’, ryabereye muri Kigali Universe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025.
Ryitabiriwe n’abafana ba Arsenal barenga 600 baturutse mu bihugu 14 bigize Umugabane wa Afurika, abayobozi ba RAFC, n’abandi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’ Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irene Murerwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko iri serukiramuco ari umwanya mwiza wo guhura nk’abafana bahuriye ku ikipe bakunda ndetse no kuganirira hamwe nk’Abanyafurika.
Ati “Iki ni igihe cyiza ku bakunzi ba Arsenal FC baturutse mu bihugu bitandukanye bishyize hamwe kugira ngo bashyigikire ikipe yabo, ariko ni undi mwanya wo gushimangira ubumwe bwabo nk’Abanyafurika.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yahaye aba bafana umukoro wo gukora ibishoboka byose mu kwishakamo abakinnyi bazakinira Arsenal FC mu bihugu byabo.
Ati “Turi abafana ba Arsenal baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika, mureke twihe umukoro wo kuzakora igishoboka cyose ngo tuzabone abakinnyi bo mu bihugu byacu bakinira ikipe yacu nziza.”
Abafana ba Arsenal FC bitabiriye iri serukiramuco bazakora ibindi bikorwa mu Rwanda birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera.
Bazakorera ibikorwa by’ubukerarugendo aho bazasura bimwe mu bikorwaremezo bya siporo muri Kigali n’ibindi bikorwa by’ubusabane birimo kurebera hamwe umukino uzahuza Arsenal na Ipswich Town, ku Cyumweru.
Abitabiriye iri serukiramuco ni abo mu bihugu birimo u Rwanda, Nigeria, Sudani y’Epfo, Kenya, Uganda, Tanzania, Ghana n’u Burundi.
Ikipe ya Arsenal isanzwe ifite imikoranire n’u Rwanda binyuze mu kumenyekanisha ubukerarugendo muri gahunda izwi nka Visit Rwanda ndetse n’izindi zirimo kuzamura impano z’abato.







