sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimye intambwe ya AFC/M23 na Leta ya Congo mu gutanga agahenge

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye intambwe AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byateye mu gushyiraho agahenge ku mirwano iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu, hagakurikizwa ibiganiro biganisha ku nzira y’amahoro bigizwemo uruhare na Qatar.

Minisitiri Amb.Nduhungirehe yabitangaje nyuma y’itangazo rihuriwe ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrance Kanyuka, rivuga ko impande zombi zemeye gushyira agahenge ku mirwano, nyuma y’ibiganiro bagiranye na Leta ya Congo byabereye i Doha muri Qatar.

Muri iri tangazo bagize bati “Nyuma y’ibiganiro byabaye mu mucyo no mu buryo bwubaka, impande zombi zumvikanye gukorana hagamijwe kugera ku masezerano y’agahenge azatuma ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa rirambye ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi rigerwaho.”

Rikomeza rivuga ko impande zombi zemeranyije kwamagana amagambo yuzuye urwango, gukumira iterabwoba n’ibundi bugizi bwa nabi bwaturuka mu baturage, ndetse izi ngamba zose zigahita zitangira kubahirizwa kugeza igihe ibiganiro bizarangirira.

AFC/M23 na Leta ya Congo byemeje gukurikiza izi ngamba guhera ku ntangiriro z’ibiganiro kugeza ku musozo wabyo. Ni ibiganiro bizarebera hamwe impamvu muzi zitera imirwano mu Burasirazuba bwa RDC n’uburyo bwo kubishakira ibisubizo ku buryo burambye.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu mu nzira y’ibiganiro bigamije gushyigikira inzira yo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Ku wa 18 Werurwe 2025, nibwo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yatangiye inzira yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, icyo gihe yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Qatar yemeje kandi ko izakomeza kugira uruhare mu biganiro by’amahoro, no guhuza impande zose zirebwa n’ikibazo hagamijwe kugera ku mahoro arambye mu Karere k’Uburasirazuba.

Custom comment form

Amakuru Aheruka