U Rwanda na Sosiyeti y’Abadage ikora imodoka ‘Volkswagen Groupe’, bari mu biganiro bigamije kwagura imikoranire, aho iyi sosiyeti imaze imyaka irindwi iteranyiriza imodoka nto mu Rwanda, hari kwigwa uburyo hatangira guteranyirizwa imodoka nini zirimo ibikamyo na Bisi.
Volkswagen yatangiye gukorana n’u Rwanda mu 2018, mu masezerano yavugaga ko iyi sosiyeti izajya iteranyiriza imodoka nto mu Rwanda. Kuri ubu Abayobozi bwa Volkswagen bari mu gihugu mu rugendo rugamije kureba ibyagezweho muri iyi myaka irindwi y’imikoranire.
Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda, Serge Kamuhinda, yagaragaje ko iri shoramari ryatanze umusaruro ufatika ku Rwanda ndetse n’abashoramari barwo, akaba ariyo mpamvu bifuza kwagura imikoranire ikagera ku rundi rwego.
Sosiyeti ya Scania ishamikiye kuri Volkswagen niyo isanzwe ikora ibijyanye no guteranya imodoka nini zirimo ibikamyo na Bisi. Umuyobozi wa Scania mu bihugu byo mu Burasirazuba, Vincente Connoly avuga ko bifuza gukorera mu Rwanda, gusa nta byinshi yatangaje ku gufungura ishami mu Rwanda.
Volkswagen ifite ishami mu Rwanda riteranya imodoka nto, izi modoka zigurishwa n’abantu ku giti cyabo, izindi zikagurishwa n’ibigo bya Leta, ndetse mu 2023, iyi sosiyeti y’Abadage yasinye amasezerano n’u Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi, binyuze mu guteranyiriza mu Rwanda imodoka zifashishwa mu buhinzi zizwi nka ‘Tractor’.
Iyi sosiyeti iteranyiriza mu Rwanda ubwoko burenze umunani bw’imodoka zirimo n’izikoresha amashanyarazi. Sibi ibi gusa kuko mu 2023 yazanye na serivisi yo gutwara abantu ‘Move’, kuri ubu yatanze imirimo ku bantu benshi ndetse zoroshya ingendo mu mujyi wa Kigali.