sangiza abandi

Christopher yateguje album amaze imyaka 9 ategura

sangiza abandi

Umuhanzi Muneza Christopher umenyerewe nka ‘Christopher’ yateguje alubumu ya gatatu amaze imyaka icyenda ategura.

Uyu muhanzi yasangije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram agira ati “Mbega album” yakomeje ahamya ko ari album yateguye mu myaka icyenda amaze mu muziki.

Ni album Christopher amaze igihe ategura nk’uko yagiye abigarukaho mu bihe bitandukanye, izaba ikurikira iya kabiri yaherukaga gusohora mu 2017 yise ‘Ijuru rito’ n’iya mbere yise ‘Habona’ yasohotse mu 2014.

Christopher ni umwe mu bahanzi bakora neza injyana ya RnB, mu minsi ya vuba yagiye akora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Vole’, ‘Hashtag’, ‘Pasadena’ n’izindi zarebwe n’amamiliyoni.

Mu mwaka wa 2024 na 2023, Christopher yakoze ibitaramo bizenguruka Isi, birimo n’ibyo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Custom comment form

Amakuru Aheruka