sangiza abandi

Perezida wa Guinée-Conakry, Gen Mamadi Doumbouya yasuye u Rwanda 

sangiza abandi

Perezida wa Guinée-Conakry, Gen Mamadi Doumbouya, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gukomeza gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ambasade ya Guinée-Conakry mu Rwanda yatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 1 Mata 2025, Perezida Doumbouya yakiriwe n’Abanya-Guinée baba mu Rwanda, mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali.

Ni uruzinduko rukurikira urwo aheruka kugirira mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yitabiraga umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.

ndetse n’urwo muri Mutarama 2024 rwari rugamije gushimangira umubano wa dipolomasi hagati y’ibi bihugu.

Umubano hagati y’u Rwanda na Guinée-Conakry wakomeye cyane muri Mata 2023, ubwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasuraga Guinée-Conakry, impande zombi zisinya amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubwikorezi n’ibikorwaremezo.

Mu Ukwakira 2023, Guinée-Conakry yafunguye ku mugaragaro Ambasade yayo mu Rwanda, ishyiraho Ambasaderi wayo wa mbere,  Souleymane Savané, mu rwego rwo kurushaho gushimangira uwo mubano.

Muri Gicurasi 2024, Perezida Kagame na we yagiriye urundi ruzinduko muri Guinée-Conakry, rwabaye urwa kabiri agiriye muri icyo gihugu kuva Général Doumbouya yajya ku butegetsi mu 2021.

Ubwo aheruka mu Rwanda, Général Doumbouya yashimiye Perezida Kagame ku bushake yagaragaje bwo gukorana n’igihugu cye, 

Ati” Uri umwe mu baperezida bateye intambwe baza iwacu, mwatugiriye icyizere kandi nizeye ko mutibeshye. Abaturage ba Guinnée hamwe na Guverinoma tuzakora ibishoboka byose dushimangire ubutwererane bwacu mu nzego z’ihererekanyamakuru, ibikorwaremezo n’ubwikorezi.”

Custom comment form

Amakuru Aheruka