U Rwanda rwatangije gahunda nshya y’igihugu igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari (fintech), aho ifite intego yo gutanga imirimo 7,500 no gukurura ishoramari rya miliyoni 200 z’amadolari (agera kuri miliyari 234 z’amafaranga y’u Rwanda) mu myaka itanu iri imbere.
Iyi gahunda izazamura ubushobozi bwa fintech mu gihugu, bigendanye n’icyifuzo cya Leta y’u Rwanda cyo kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu by’imari ku gipimo cya 80%, bigendanye no kongera ibigo by’imari byifashisha ikoranabuhanga ku kigero cya 30%.
By’umwihariko, hazashyirwaho ingamba nshya mu rwego rwo kongera uburyo bwo kugera ku buryo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura, kwizigama no gutanga inguzanyo.
Paula Musoni, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga no kubaka ubukungu burambye.
Ati” Iyi gahunda si igitabo cy’amategeko gusa, ahubwo ni ukwiyemeza kw’igihugu kugira ngo kibe igicumbi cy’imari ku mugabane w’Afrika.”
U Rwanda rwashyize imbere ikoranabuhanga mu by’imari kuva mu mwaka wa 2014, aho rwavuye ku masosiyete atatu agenzura fintech bigera ku masosiyete 75 akora mu rwego rwa fintech, akagera ku baturage barenga miliyoni 3.
Iyi gahunda nshya y’igihugu ikubiyemo n’ibiganiro byihariye bigamije gukurura ishoramari nko gutangiza “sandbox”, aho ibigo bya fintech bishobora kugerageza ibicuruzwa bishya mu buryo bwizewe. Kugeza ubu, ibigo 17 bya fintech bimaze kwemererwa gukorera muri “sandbox” y’u Rwanda.
Minisitiri Musoni yemeje ko iyi gahunda ikomeje kuba ikimenyetso cy’ubushake bw’igihugu bwo kuzamura ibikorwa by’ikoranabuhanga no gushaka ibigo by’imari bishya bizashyigikira ibikorwa by’ubucuruzi n’iterambere.
Gahunda y’igihugu iteganya ko urwego rwa fintech ruzafasha cyane mu gutanga akazi, cyane cyane ku rubyiruko, ikaba ari imwe mu nkingi zikomeye zo kugera ku ntego zo kuzamura ubukungu mu myaka iri imbere.