sangiza abandi

Dj Uncle Waffles, Timaya na Kizz Daniel bazitabira Giants of Africa Festival izabera i Kigali

sangiza abandi

DJ Uncle Waffles ukomoka muri Afurika y’Epfo na Kizz Daniel na Timaya Bo muri Nigeria ni abahanzi bazasusurutsa abazitabira iserukiramuco rya Giants of Africa Festival rizabera i Kigali guhera guhera tariki ya 27 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2025.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko iki iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ryatumiwemo abahanzi batatu barimo umuhanzi akaba n’umu DJ umenyerewe mu bihangano bya amapiano muri Afurika y’Epfo, DJ Waffles.

Uretse uyu munya Afurika y’Epfo hatumiwe n’abandi bahanzi bafite izina rikomey muri Nigeria aribo Timaya umenyerewe mu nyana ya Dancehall, Afrobeat na Reggae, mu ndirimbo nka “Timaya,” “Dem Mama,” “I Can’t Kill Myself.” n’izindi.

Hatumiwe Kandi na Kizz Daniel uzaba ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, yamenyekanye mu njyana ya Afrobeat mu ndirimbo zabiciye zirimo “Buga,” “Pak N Go” “Laye” Niyo aherutse gusohora yise ‘Police’.

Giants of Africa 2025 izaba igizwe n’ibitaramo bibiri mu rwego rwo kwimakaza umuco w’Afurika ndetse no guteza imbere ibihangano bitandukanye by’abahanzi bo ku mugabane w’Afurika.

Giants of Africa Festival ihuriza hamwe abanyempano batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo abahanzi, abakinnyi b’umupira ababyinnyi n’abandi bagasangizanya umuco.

Ni igikorwa cyatangijwe n’umunya Senegal Masai Ujiri ndetse akaba n’inshuti ukomeye y’u Rwanda agamije ko kizagira uruhare mu kubaka umuco w’Afurika, guteza imbere impano z’abahanzi no kuryoherwa n’umuziki.

Giants of Africa yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2023, icyo gihe yitabiriwe n’abarenga 2000 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abahanzi bari batumiwe barimo Davido, Tiwa Savage, Tyla, Diamond Platinumz n’bandi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka