sangiza abandi

Ntituri mayibobo – Muhire Kevin yasubije abashaka kuryanisha Aba-Rayons

sangiza abandi

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yasabye bamwe mu banyamakuru kujya bakoresha imvugo zikwiye ku bakinnyi kuko na bo ari abantu nka bo.

Ni amagambo yatangaje nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Gicurasi 2025.

Ibitego bibiri byahesheje Rayon Sports amanota atatu byatsinzwe na Aziz Bassane na Rukundo Abdul Rahman.

Murera yisubije umwanya wa mbere n’amanota 56, aho irusha APR FC ya kabiri inota rimwe.

Rayon Sports yatsinze uyu mukino mu gihe imaze iminsi mu nkundura y’inkuru z’urudaca ziyivugwaho mu itangazamakuru aho bamwe mu bakinnyi ba yo bashinjwa kuba barambaniye iyi kipe bakaba badashaka kuyikinira.

Muhire Kevin yavuze ko abo banyamakuru bafite umugambi wo kwangisha abakinnyi ba Rayon Sports abakunzi babo bakwiye kumenya ko atari mayibobo bafite imiryango, bakabanje kwibaza ibyo bavuga babaye ari bo bivugwaho.

Ati “Abo banyamakuru bagenda bangisha abakinnyi ba Rayon Sports abakunzi babo, bajye bamenya ko dufite imiryango. Ntabwo turi abantu bo mu mihanda, niba ubyutse ukavuga umuntu nabi kuri radio ujye umenya ko afite umutima, arababara.”

“Ajye afata umukinnyi yishyire mu mwanya we ibyo bamuvugaho babimuvuzeho byagenda gute?”

Yavuze ko ikibashishikaje ari ugushyira umutima ku mikino ya Shampiyona isigaye kugira ngo bazarebe ko bayitwara.

Abakinnyi barimo Aimable Nsabimana, Omborenga Fitina na Iraguha Hadji bakuwe mu bandi bashinjwa kugambanira ikipe. Ni mu gihe abarimo Bugingo Hakim nubwo bakina na bo bashyirwa mu majwi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka