sangiza abandi

Aba Rusiya baba mu Rwanda bizihije Imyaka 80 ya ‘Great Patriotic War’

sangiza abandi

Abarusiya baba mu Rwanda bizihije imyaka 80 ishize igihugu cyabo gitsinze intambara ya kabiri y’Isi yose (Great Patriotic War).

Iyi ntambara yabereye ku gice cy’uburasirazuba bw’Isi, hagati ya 1941 na 1945, aho u Burusiya n’ibihugu byahoze ari iby’umuryango w’Abasoviyeti batsinze u Budage bw’Abanazi.

Buri tariki ya 9 Gicurasi, u Burusiya bwizihiza imyaka ishize butsinze iyi ntamara, ari muri ubwo buryo Abarusiya batuye mu mujyi wa Kigali nabo bawijihije mu birori byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere , Gen (Rtd) James Kabarebe,

Mu ijambo rye Gen. James Kabarebe yashimye yashimye ko umubano hagati y’u Rwanda n’Uburusiya ugenda waguka mu nzego zitandukanye.

Yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’iterambere, ibya gisirikare, uburezi, ikoranabuhanga, ndetse n’imikoranire mu by’ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu bya kirimbuzi.

Mu mwaka wa 2023, u Rwanda n’Uburusiya bizihije imyaka 60 y’umubano w’ibihugu byombi, n’imikoranire mu nzego zirimo n’uburezi aho Abanyarwanda barenga 800 bamaze kurangiza amasomo mu mashuri ya kaminuza y’Uburusiya mu bijyanye na politiki, ubuvuzi, amategeko n’ububanyi n’amahanga.

Mu mwaka wa 2024, u Rwanda n’Uburusiya basinye amasezerano abiri akomeye yo
gukuriraho viza ku bafite pasiporo ya diplomasi ndetse no Gushinga Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Kirimbuzi mu mujyi wa Kigali.

Ni ikigo gikora ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire n’uruganda rwitezweho kugira uruhare mu kongera amashanyarazi mu gihugu biciye muri ziriya ngufu zisanzwe zizwiho kutangiza ikirere.

Custom comment form

Amakuru Aheruka