Ku munsi w’uruzinduko rwabo rw’akazi i Budapest, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongiriya, Péter Szijjártó.
Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Mukazayire bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Hongiriya, aho bitabiriye ifungurwa rya Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Ibiganiro hagati y’abayobozi b’impande zombi byabaye ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki ya 12 Gicurasi, ukaba wari umwanya wo gusuzuma aho umubano w’u Rwanda na Hongiriya ugeze, ndetse no kwiga ku mahirwe mashya y’imikoranire mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Hongari bikorana mu nzego zirimo uburezi, ubucuruzi, ishoramari n’imikino, izi nzego zifatwa nk’ingenzi mu kuzamura iterambere rirambye ry’ibihugu byombi.
Impande zombi zagaragaje ubushake bwo kurushaho gushimangira uyu mubano no kuwagura hagamijwe inyungu rusange, ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo gushimangira ubufatanye n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi, hibandwa ku bucuruzi, ubuhahirane, n’iterambere ry’abaturage.