Ntabwo ngiye kugaruka ku kuba Umunya-Serbia Darko Nović yaraye asheshe amasezerano na APR FC yatozaga kuko iyo ni inkuru izwi na buri wese, ahubwo ndagaruka gato ku mpamvu yabiteye mu gihe byashobokaga ko n’Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda azagitwara.
Byose byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, ubwo ku gicamunsi hasakaraga inkuru y’uko Darko Nović yamaze gutandukana na APR FC.
Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu na yo yaje kubishimangira mu itangazo ryasinyweho na Chairman wa yo, Brig Gen Deo Rusanganwa.
Rigira riti ” APR FC iramenyesha abafana bacu, abafatanyabikorwa n’umuryango mugari w’abakunzi ba ruhago ko Umutoza Darko Nović n’abungiriza be; Dragan Silac, Culum Dragan na Marmouche Mehd, batandukanye n’ikipe ku bwumvikane kubera impamvu bwite.”
Ryakomeje riti “Turashimira ubwitange n’ibyo bagejeje kuri APR FC kandi turabifuriza ibyiza ahazaza.”
Iyi gatanya ije imburagihe yatewe n’iki?
Ubundi amasezerano ya Darko Nović muri APR FC avuga ko agomba gutwara Igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona, yabura kimwe muri byo ikipe yemerewe kuba yamusezerera.
Ikindi ni uko uyu mutoza wasinye imyaka itatu, umusaruro we uzajya usuzumwa buri nyuma y’umwaka w’imikino.
Darko Nović yari yaramaze kwegukana Igikombe cy’Amahoro, asigaje kureba ko yatwara n’icya Shampiyona.
Hari hasigaye imikino itatu ngo shampiyona irangire, ari ku mwanya wa 2 n’amanota 58 arushwa na Rayon Sports inota 1.
Birashoboka ko Igikombe cya Shampiyona na cyo yari kuzagitwara ariko yahisemo gutandukana na APR FC aho kuzabura intama n’ibyuma mu gihe bitagenze neza.
Amakuru UMUNOTA wamenye ni uko yamenye ko ubuyobozi bwa APR FC butanyuzwe n’imitoreze ye ndetse ko batanamufite muri gahunda za bo mu mwaka utaha w’imikino.
Ibi ni bimwe mu byamuteye amakenga ko ashobora no kuzabura Igikombe ku maherere, ubundi akaba yazagenda nta n’iripfumuye nka wa muntu wamburiwe Mbarara.
We n’abamuhagarariye basanze mu gihe batwara Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, APR FC igashaka kumwirukana bazishyurwa imyaka 2 yose yari asigaje, ariko na none mu gihe bitakunda bagenda nta n’igiceri bahawe.
Ni ko kwemera kwicara ku meza y’ibiganiro na APR FC yemera kwishyurwa amezi atandatu ubundi asesa amasezerano.
Amakuru avuga ko Darko Nović n’abungiriza be bose bahembwaga ibihumbi 45 by’Amayero (€45000) bivuze ko APR FC yamwishyuye ibihumbi 270 by’Amayero (€270000) akivuganira n’abungiriza be.
Ubu APR FC igiye kuba itozwa na Ndoli usanzwe ari Umutoza w’Intare FC, aho azaba yungirijwe na Ngabo Albert.
Darko Nović wari umaze amezi 11 atoza APR FC, yayifashije gutwara Igikombe cy’Intwari n’icy’Amahoro mu 2025. Hamwe n’iyi kipe kandi, bageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024 mu gihe basezerewe na Pyramids FC mu Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League.

