Niyonzima Olivier Sefu yahishuye ko ari hari ibiganiro by’ibanze byabaye hagati ye na Rayon Sports kuba yakongera amasezerano.
Sefu yari yasinyiye Gikundiro amasezerano y’umwaka umwe agomba kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2024-25.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yahishuye hari ibiganiro by’ibanze byabaye hagati ye na Rayon Sports ariko bizakomeza nyuma ya shampiyona.
Ati “twaravuganye ariko kuko ubu turi mu rugamba rwa shampiyona nta bintu byinshi twaganiriye, ni ugutegereza shampiyona ikarangira nibwo tuzabiha umurongo neza.”
Bwa mbere Niyonzima Olivier Sefu yinjiye muri Rayon Sports muri 2015 ayikinira kugeza 2019 ari bwo yerekezaga muri APR FC yakiniye imyaka 2, yayivuyemo yerekeza muri AS Kigali, ayivamo ajya muri Kiyovu Sports batandukanye agaruka muri Rayon Sports akinira kugeza uyu munsi.
