Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere rya BAL, ndetse ko ari igihugu cy’icyitegererezo mu guteza imbere siporo muri Afurika.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA, ku mugoroba wo kuwa kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025.
Gallo Fall yavuze ko u Rwanda rwabaye umuyoboro w’ingenzi mu itangizwa rya BAL, ndetse ko ibikorwa byose byagiye bigenda neza kuva mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.
Ati “U Rwanda ni umufatanyabikorwa mu itangizwa rya BAL, na mbere y’uko dutangiza irushanwa rya Basketball. Dukunda kugaruka hano, ibikorwa bigenda neza, twakoreye hano mu Rwanda mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, dutangiza irushanwa. Ndakeka ko hahoraho iyo sano ya hafi hagati y’u Rwanda na BAL. Rero buri gihe duhora twishimiye kugaruka hano.”
Gallo Fall kandi yagaragaje ko BAL imaze gutanga impinduka mu guteza imbere urubyiruko, uburinganire muri siporo no guhanga imirimo.
Ati “Ndakeka ko irushanwa rizakomeza gukomera kandi rigakurura abantu benshi n’amakipe menshi; ariko kandi hakaba n’ibindi bikorwa bijyana naryo kugira ngo ritange impinduka mu buzima bw’abaturage, kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, abakinnyi, abatoza n’izindi gahunda zigamije guteza imbere uburinganire mu rwego rwa siporo, guhanga imirimo n’ibindi.”
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere BAL, u Rwanda rwongeye gusinya amasezerano y’ubufatanye na BAL kugeza mu mwaka wa 2028. Aho ruzakomeza kwakira imikino ya BAL, harimo n’imikino ya playoff na final ya 2026 na 2028, aya masezerano kandi ateganya ko RwandAir ikomeza kuba umufatanyabikorwa mu gutwara abakinnyi bitabira BAL.
Amadou Gallo Fall yavuze ko BAL 2025 imikino y’itsinda rya Nile Conference igiye kubera i Kigali izerekeza aya makipe mu mikino ya nyuma ya BAL 2025 idasanzwe cyane ko hari amakipe atatu agiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya mbere.
Irushanwa rya BAL 2025 rizatangira ku itariki ya 17 Gicurasi 2025 mu Rwanda, rikazasozwa ku itariki ya 25 Gicurasi 2025. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe mu mikino n’ikipe ya APR BBC izahura n’ikipe ya Nairobi City Thunder yo muri Kenya ku munsi wa mbere w’irushanwa.