sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yaganiriye n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Uburayi

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, witabiriye inama yahuje Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU), yagiranye ibiganiro byihariye n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga batandukanye baturutse ku mugabane w’u Burayi.

Iyi nama yabaye ku wa gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, nyuma yayo Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye na Minisitiri w’Ubufaransa ushinzwe Uburayi n’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Noel Barrot baganira ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse n’ibibazo by’amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Minisitiri Nduhungirehe yanagiranye ibiganiro na Ian Borg, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri wungirije wa Malta, aho barebeye hamwe uko u Rwanda na Malta bakomeza kunoza umubano wabo no kuwagura mu nzego zitandukanye.

Mu bindi biganiro byabaye, Minisitiri Nduhungirehe yahuye na mugenzi we wa Misiri, Dr. Badr Abdelatty, baganira ku bufatanye busanzwe hagati y’ibi bihugu byombi mu nzego zirimo ubuzima, ubucuruzi n’ishoramari. U Rwanda na Misiri bisanganywe amateka y’ubufatanye bw’imyaka myinshi.

Yanakiriye kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Uburayi w’igihugu cya Slovakia, Juraj Blanár, aho barebeye hamwe inzira zo gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Slovakia, ndetse n’ibyo bihuriyeho mu bufatanye bwa AU–EU.

Minisitiri Nduhungirehe yahuye kandi na Jozef Síkela, Komiseri ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, baganira ku buryo EU yafasha mu guteza imbere iterambere rirambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari biciye mu bufatanye n’u Rwanda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka