Perezida Paul Kagame ari mu Banyarwanda ibihumbi bitabiriye umukino wahuje APR BBC yatsindiwemo ubugira gatatu ubwo makinga n’ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya, mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL).
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa wa gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, wari uwa gatanu mu yo mu Itsinda rya Nile Conference, mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya (BAL) igiye kuba ku nshuro ya gatanu, izabera muri Afurika y’Epfo.
Ni umukino APR BBC yagerageje gukina neza, ikinana imbaraga ariko ubona zivanzemo n’igihunga cyane ko yari hanze amaso n’ibihumbi by’abafana barimo n’Umukuru w’Igihugu, gusa umukino waje kurangira bitagenze neza ku ruhande rwa APR BBC.
Muri uyu mukino, ikipe ya Al Ahli Tripoli yakomeje irusha amanota make APR BBC, ndetse mu minota ya nyuma y’uyu mukino wari ugeze ahakomeye, abakinnyi barimo Obadiah Noel wa APR BBC n’umunyamerika Jaylen Adams wa Al Ahli Tripoli bahanganiye amanota birangira iyi kipe yo muri Libya itsinze APR BBC ibitego 106-104.
Iyi ntsinzi yahise ihesha ikipe ya  Al Ahli Tripoli yo muri Libya itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma ya BAL 2025, izabera muri Afurika y’Epfo.
Ni mu gihe amahirwe APR BBC isigaranye ari ay’umukino uri bube kuri iko Cyumweru, aho iraza kuba ihura na Nairobi City Thunder saa 17:30, nyuma y’umukino uraba umaze guhuza Al Ahli na MBB-South Africa i saa 14:30.





