Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’u Rwanda n’ibihugu 12, aribyo Eswatini, Guinea, Liberia, Malawi, Mali, Zimbabwe, Georgia, u Bufaransa, Polonye, Oman, Suriname na Canada.
Aya masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere (bilateral air service agreements), aba ari mpuzamahanga ndetse ibihugu gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu bitandukanye.
Aya masezerano azatuma sosiyete y’indege ya RwandAir yagura ingendo mu bihugu bitandukanye, kandi n’ibyo bihugu bikore ingendo zerekeza i Kigali. Ni intambwe ikomeye mu koroshya ubucuruzi, ubwikorezi bw’abantu n’ibicuruzwa.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, aherutse gutangaza ko kwagura ihuriro ingendo z’indege biri mu murongo wa Leta wo kongera u Rwanda nk’igisanzwe gifatwa nk’icyicaro cy’ubwikorezi mu karere.
Ati “Ibi ni ingenzi cyane kuko bifasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ubwikorezi mpuzamahanga. Birongera amahirwe y’ishoramari, ubukerarugendo ndetse bigafasha ibicuruzwa nyarwanda kugera ku masoko y’isi mu buryo bwihuse kandi buhendutse.”
Ku rundi ruhande, ayo masezerano ajyana na gahunda y’igihugu yo kwagura ibikorwa by’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, kizaba ari kimwe mu bikomeye ku mugabane wa Afurika.
Biteganyijwe ko hashyirwaho komisiyo zihuriweho n’impande zombi (Joint Air Transport Committees) kugira ngo zigenzure ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, zizajya zigenzura uko ibikorwa bihagaze.