Icyamamare muri Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ray Allen, ari mu Rwanda, aho yazanye n’umuryango mu biruhuko.
Ray Allen yasuye u Rwanda mu rwego rwo gusobanukirwa amateka yarwo ndetse no gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo ku bufatanye na Vist Rwanda n’ishyirahamwe rya Basketball muri Afurika (NBA Africa).
Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga, Ray Allen yahuye n’abayobozi bakuru b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), barimo Irène Murerwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo, na Valliere Sheja, ushinzwe igenamigambi n’itumanaho.
Mu rugendo rwe, Ray Allen n’umuryango we basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho basobanuriwe amateka y’u Rwanda, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ray Allen, w’imyaka 50, azwi cyane nk’umwe mu bakinnyi b’abahanga cyane ndetse ni umwe mu bahanga mu gutera amanota atatu (three-pointers) babaye muri NBA.
Ray Allen yakiniye amakipe akomeye nka Milwaukee Bucks, Seattle Supersonics, Miami Heat, n’abandi. Ndetse byakarusho yafashije ikipe ya Miami gutsindira igikombe cya NBA mu 2013.
Nyuma yo guhagarika gukina agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Ray yabaye umujyanama w’urubyiruko rw’abakinnyi, abigisha gukora cyane, kugira ikinyabupfura, no kutareka inzozi zabo, aho yajyaga agira ati ” Intsinzi si impano gusa, ni umurava, ikinyabupfura n’ukwizera inzozi zawe.”







