Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yakiriye icyiciro cya gatanu cy’abarimu b’amateka hagamijwe kubaha ubumenyi ku buryo bunoze bwo kwigisha amateka y’u Rwanda.
Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 16 Nzeri 2024 azasozwa tariki 14 Ukwakira 2024. Ari kubera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera. Hateganyijwe guhugurwa abarimu 2949 bari mu byiciro bitandatu.
Kuri iki cyumweru hakiriwe icyiciro cya gatanu cy’abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye. Aya mahugurwa bitabiriye agamije kubafasha kunoza imyigishirize y’amateka by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aya mahugurwa ari gutangwa mu gihe integanyanyigisho ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari iherutse kuvugururwa.
MINUBUMWE yasobanuye ko hari imbogamizi mu myigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho wasangaga hari abarimu bamwe bayanyura hejuru kubera ko batayafiteho ubumenyi buhagije, abandi ugasanga hari amakuru agendanye nayo batavuga kuko bayafata nk’imiziririzo kandi hari uburyo bwiza yakabaye yigishwamo.
Muri aya mahugurwa, abarimu bahabwa ibiganiro bibafasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside mu buryo bwagutse ndetse n’ibiganiro bitangwa n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe bizabafasha kwigisha amateka y’u Rwanda bataboshywe n’ingaruka cyangwa ibikomere baba baratewe na yo bo ubwabo, cyangwa se imiryango yabo.