Imiryango y’Abanyamulenge barokotse ubwicanyi bwo mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi yibutse ubu bwicanyi ku nshuro ya 21 ndetse basaba Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’Akarere guta muri yombi abakekwaho ubu bwicanyi.
Ijoro ryo ku itariki ya 13/08/2004 ni bwo Abanyamulenge barenga 166 biciwe mu Gatumba mu burengerazuba bw’u Burundi. Mu kubica nk’uko amakuru abigaragaza hakoreshwejwe imbunda,imipanga n’umuriro, kuko abenshi batwikiwe mu mazu.
Nyuma yo kubica, umuvugizi w’umutwe wa FNL ya Agatho Rwasa, ari we Pasiteri Habimana, yigambye kuba ari bo babukoze, ndetse ashimangira avuga ko bakoze ibyo bakagombye kuba barakoze mbere.
Mu masaha akuze yo kuri uwo munsi, abagabye igitero byatangajwe ko ari umutwe wa FNL (Forces Nationales de Libération) bafatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro yo muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, batwitse amahema yarimo impunzi, banazirasiramo ziryamye.
Abacitse ku icumu bibuka ibyababayeho, n’uburyo batereranywe n’imiryango mpuzamahanga irimo n’irengera uburenganzira bwa muntu ndetse kandi bibaza impamvu abakoze iriya ubu bwicanyi bo bafata nka Jenoside batagezwa imbere y’ubutabera.
Bagasaba kandi RDC n’uburundi, n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, kugira icyo bakora bagahagurukira iki kibazo cy’abarinyuma yibyabereye mu Gatumba, mu rwego rwo kugira ngo ubutabera bukorwe.
Mu bice bitandukanye b’isi abanyamulenge n’inshuti zabo bahuriye mu bice bitandukanye bibuka ubu bwicanyi I Nakivale,Nairobi,muri USA aho Azarias Ruberwa atanga ikiganiro.
Mu mujyi wa Goma muri Salle ya BDEGR harimo kubera ibiganiro byo kwibuka biyobowe na Me Moise Nyarugabo ndetse na Bertrand Bisimwa perezida w’umutwe wa M23.
Uyu munsi ni umunsi udasanzwe ku banyamulenge nkuko bakomeje kubigaragaza ku mbugankoranyambaga bahuriyeho, kuri x, Facebook, WhatsApp, ndetse n’izindiaho barimo gusaba ubutabera umuryango mpuzamahanga kuko abigambyeubu bwicanyi bakiriho.



