sangiza abandi

BK yijeje abo muri diaspora ubufatanye mu gushora imari mu Rwanda

sangiza abandi

Banki ya Kigali (BK) yagaragarije Abanyarwanda baba mu Burayi amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda, binyuze muri gahunda yise ‘Shora I Rwanda’.

BK yagaragaje ibi ubwo yari yitabiriye umwiherero w’Abanyarwanda baba muri Diaspora wabereye i Copenhagen muri Denmark ku wa 5 na 6 Ukwakira 2024.

Binyuze muri gahunda ya ‘Shora I Rwanda’, Banki ya Kigali yagaragaje amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda no kwagura ibyo bakora, ndetse ibizeza ubufatanye mu gukorana n’ibigo by’imari n’ishoramari.

BK yagaragaje ko impamvu yashatse gukorana n’abo muri Diaspora ari uko bagira uruhare mw’iterambere ry’igihugu, atari ukuhashora imari gusa, ahubwo no mu gutanga ibitekerezo n’ubumenyi byihariye.

Banki ya Kigali yahisemo uyu mw’iherero w’Abanyarwanda nk’ahantu ho kugaragariza ayo mahirwe, mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda batuye mu mahanga guteza imbere u Rwanda binyuze mu mikoranire hagati ya Bank ya Kigali n‘umuryango w’u Rwanda uri mu mahanga. 

Custom comment form

Amakuru Aheruka