sangiza abandi

U Rwanda rwishimiye kongera kwakira imurikagurisha ry’icyayi ribaye ku nshuro ya gatandatu

sangiza abandi

Mu Rwanda hari kubera imurikagurishwa ry’icyayi rizwi nka African Tea Convention and Exhibition, ribaye ku nshuro ya gatandatu ritegurwa k’ubufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Ubucuruzi bw’Icyayi muri Afurika y’Ubirasirazuba (EATTA), Ishyirahamwe ry’Icyayi mu Rwanda (RTA), n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB).

Iri murikagurishwa ryatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 9-11 Ukwakira 2024, riri kubera muri Camp Kigali (KCEV), ryitabiriwe n’abafite aho bahurira n’icyayi bo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Dr. Olivier Kamana niwe watangije ku mugaragaro iri murikagurishwa, ashimira abitabiriye ndetse agaragaza ko u Rwanda rwishimira kwakira iki gikorwa kihabereye ku nshuro ya kabiri.

Dr. Olivier Kamana yerekanye imbaraga igihugu gikomeza gushyira mu kwita k’ubuziranenge bw’icyayi cy’u Rwanda ndetse anashimira abafatanyabikorwa n’abaterankunga bacyo. 

Iri murikagurishwa ryabaye umwanya mwiza wo guhuza abahinzi b’icyayi n’ababizobereyemo ku rwego mpuzamahanga, barimo impuguke muby’ikoranabuhanga, abashakashatsi, abashoramari, abahinzi n’abatunganya icyayi, abacyambutsa imipaka n’abandi bagira uruhare mu kugiha agaciro.  

Ibiganiro bagiranye byari bigamije kwigira hamwe uburyo bwo guhanga udushya, gufata neza no kwita kuhazaza h’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’icyayi ku mugabane wa Afurika.  

Custom comment form

Amakuru Aheruka