sangiza abandi

RAB yihanangirije aborozi b’inkoko bagurisha imishwi itavuye mu ituragiro ryemewe

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi,RAB, cyihanangirije aborozi b’inkoko bagurisha inkoko z’ imishwi batazikuye mu ituragiro ryahawe uburenganzira n’iki kigo.

Ni mu itangazo RAB yashyize hanze kuwa  27 Kanama 2025, iki kigo cyandikiye abayobozi b’uturere dutandukanye ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa.

Muri iryo tangazo, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB,Dr Solange Uwituze, avuga “ko mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubworozi bw’inkoko, habungwabungwa ubuzima bwazo ndetse no gufasha aborozi kubona icyororo cy’inkoko cyiza kandi cyizewe, aborozi barindwa igihombo giterwa mu gukoresha inkoko z’imishiwi zitavuye mu ituragiro ryabiherewe uburenganzira bwo gukora, RAB imenyesha ko nta muntu wemerewe kugurisha inkoko z’imishwi yo korora atazikuye mu ituragiro ryemewe kandi ryahawe uruhushya na RAB.”

Dr Uwituze avuga ko abazabirengaho bazaba bashyira mu kaga ubuzima bw’inkoko no guteza igihombo gikomeye aborozi kuko iyo mishwi itagera ku musaruro uba witezwe.

RAB yasabye aborozi ubuyobozi b’uturere dutandukanye two mu gihugu guhagarika amaturagiro yose adafite ibyangombwa bitangwa na yo ndetse no gukangurira aborozi kugura imishwi ku maturagiro  afite ibyangombwa byemewe.

Yasabye kandi  gushishikariza ababa bifuza kugana umwuga wo guturaga kugana RAB ikabafasha kubona amaturagiro afite ibyangombwa byemewe.

Ibi RAB ibitangaje nyuma yaho hirya no hino mu gihugu hagaragaye abantu bagurishaga inkoko z’imishwi mu buryo budakurikije amategeko aho bazicuruzaga bazitembereza ahantu hatandukanye , zihetswe ku magare.

RAB yasabye aborozi b’inkoko bagurisha inkoko z’ imishwi batazikuye mu ituragiro ryahawe uburenganzira n’iki kigo kubireka

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]