sangiza abandi

Amb Dr Diane Gashumba yahaye ikaze ambasaderi mushya wa Denmark

sangiza abandi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede, akaba anareberera inyungu zarwo mu bihugu byo muri Scandinavia, birimo Suede, Norvege na Denmark, Amb Dr. Diane Gashumba yahaye ikaze, Casper Stenger Jensen, wagizwe Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda.

Ni ubwa mbere iki gihugu kigize ambasaderi wacyo mu Rwanda.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa x, Dr Amb Gashumba, yavuze ko mu izina rya Ambasade yo mu bihugu bya Scandinavia, ahaye ikaze uyu umugabo.

Ati “ Mu izina rya Ambasade y’u Rwanda mu bihugu bya Scandinavia, ndashaka guha ikaze Casper, Ambasaderi wa mbere w’Ubwami bwa Denmark mu Rwanda.”

Dr Amb Gashumba yatangaje ko yizeye imikoranire ya hafi no kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ati “ Ndahamya ko dufatanyije, tuzagura ubufatanye n’amahirwe mu gukorera inyungu z’ibihugu byacu.”

Amb Gashumba yijeje ubufatanye n’imikoranire nawe ndetse anamwifuriza kuzuza neza ubutumwa yahawe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2025,nibwo Amb.Casper yashyikirije Perezida Kagame, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.  

Amb Casper yatangaje ko “ Ubufatanye bwa Denmark n’u Rwanda bwakomeje kwaguka mu myaka yashize, aho no kuri ubu buri gukura mu nzego nshya, zirimo guteza imbere ishoramari ndetse n’ubufatanye mu bucuruzi.”

Iki gihugu giteye imbere mu bukungu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse impande zombi zagiye zisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Muri Mutarama umwaka ushize, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.

Bisanzwe kandi  bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by’impunzi.

Iki gihugu kandi gisanzwe cyohereza mu Rwanda bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihungiyemo nk’aho mu 2014 cyohereje Dushimiyimana Emmanuel ndetse na Wenceslas Twagirayezu woherejwe muri 2018.

Ambasaderi Mushya wa Denmark yahawe ikaze na Amb Gashumba Diane ureberera inyungu z’u Rwanda zirimo n’iki gihugu

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]