sangiza abandi

Hamenyekanye igihe Lt Gen Kabandana azashyingurwa

sangiza abandi

Lt Gen Innocent Kabandana witabye Imana kuri uyu wa 7 Nzeri 2025, azize uburwayi, azashyingurwa mu cyubahiro kuwa 12 Nzeri 2025, mu irimbi rya Gisirikare,riri i Kanombe.

Kuri iyo tariki, mu masaha ya mu gitondo ( saa 9h00-11h 00), Umuryango,abavandimwe n’inshuti,bazamusezerera iwe mu rugo ruri ku Gisozi.

Ni mu gihe Misa yo kumusabira, izabera muri Paruwasi ya Regina Pacis iri i Remera.

RDF yatangaje ko Lt Gen Kabandana yitabye Imana mu Bitaro Bya Gisirikare biherereye i Kanombe.  

Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Lt Gen Kabandana yahoze ari umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riri mu karere ka Bugesera, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Rwanda. Yanabaye umugaba mukuru wungirije w’inkeragutabara (Rwanda Reserve Force).

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari yamuzamuye kuri iryo peti ku itariki ya 26 Nzeri  mu mwaka wa 2022, ubwo yari akubutse muri Mozambique kuyobora abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kurwanya intagondwa zigometse ku butegetsi mu ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Bafatanyije n’ingabo za Mozambique, bashoboye guhashya izo ntagondwa mu duce zari zarafashe, nko mu turere twa Palma na Mocimboa da Praia two muri iyo ntara.

Mu mahanga, yabaye umuyobozi wungirije w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Yanabaye ushinzwe ibya gisirikare (military attaché) muri ambasade y’u Rwanda i Washington DC muri Amerika.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]