U Rwanda ruri mu bihugu 142 byatoye ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye ugena ko Abanya-Israel n’Abanye-Palestine bagabanywa ubutaka.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Nzeri 2025 nibwo ibihugu biri mu Muryango w’Abibumbye byatoye bishyigikira amahame yiswe aya New York (New York Declaration).
Igitekerezo cyo kugabanya Abanya-Israel n’Abanya-Palestine igihugu ntabwo ari gishya, kuko cyemejwe bwa mbere muri Loni mu 1947, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryagiye rizamo ibibazo, ari na yo mpamvu ryongeye kuganirwaho.
Aya mahame ya New York agaragaza ko gahunda yo kugabanya Abanya-Israel n’Abanya-Palestine igihugu igomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi 15 agabanyije mu byiciro bitandukanye.
Agena ko hakwiriye kubaho igihugu cyitwa Palestine gifite ubusugire, cyigenga, giteye imbere mu bukungu kandi kigendera kuri demokarasi, ariko ntikigire igisirikare.
Agena kandi ko Hamas ikwiriye kurambika hasi intwaro, ubuyobozi bwa Gaza ikabushyira mu biganza bya Leta ya Palestine, ndetse ibihugu by’amahanga bikemera Palestine nk’igihugu.
Mu nyandiko y’’mapaji arindwi ashinja “ Igitero cya Hamas ku basivile mu majyepfo ya Israel kuwa 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yicaga abagera ku 1200,benshi muri abo ni abasivile , 250 barashimuswe. Muri abo 50 baracyari aho bashimutiwe gusa 20 nibo bikekwa ko bakiriho.”
Israel nayo ishinjwa kugaba igitero ku baturage n’ibikorwaremezo muri Gaza, abagera ku 64000 by’Abanyapalestine bakaburiramo ubuzima.
Ibihugu byatoye biyashyigikiye ni 142. Ibitayashyigikiye ni 10 naho ibihugu byifashe ni 12.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, Inteko ya Loni , yatoye umwanzuro usaba Israel kuva mu bice bya Palestine, watowe n’ibihugu 124, ibindi 14 birawanga, mu gihe hari ibyari byifashe 43 birimo n’u Rwanda
#BREAKING
— UN News (@UN_News_Centre) September 12, 2025
UN General Assembly ADOPTS resolution endorsing the New York Declaration on the Peaceful Settlement of the Question of Palestine and the Implementation of the Two-State Solution
Voting result
In favor: 142
Against: 10
Abstain: 12 pic.twitter.com/38ilC20OYL





