Ikigo gitanga serivisi zirebana no guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi cya YYUSSA cyaguze inyubako y’ubucuruzi ya Kigali Height agera kuri miliyari 48,8 Frw.
Iyi nyubako yari yubatswe n’Ikigo Fusion Capital Ltd gisanzwe gikora ishoramari mu bijyanye n’ubwubatsi muri Afurika y’Uburasirazuba.
Fusion Capital yagaragaje ko yishimiye igihe yari imaze ikorana n’u Rwanda, ndetse ko bashimishijwe no kubona iyi nyubako yegukanywe n’abenegihugu, cyane ko biri muri gahunda yayo yo kubaka inyubako zinyuranye nyuma y’imyaka itanu bakazigurisha n’abo mu gihugu.
Ubuyobozi bwa YYUSSA bwashimiye Fusion Capital yemeye gushora imari mu Rwanda, ndetse iki kigo gishimangira ko kiri mu mishinga yo kugura n’izindi nyubako.
Kigali Heights yaguzwe miliyoni 31$, agera kuri miliyari 43,8 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyubako yatangiye gukora mu 2016.






