sangiza abandi

Karan Patel yegukanye agace k’umunsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally

sangiza abandi

Umunya-Kenya Karan Patel ukinana na Khan Touseef, ni we witwaye neza mu gace k’umunsi wa mbere w’Irushanwa ry’Imodoka “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024”, aho yakoresheje amasegonda 57.

Iri siganwa ryatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira, rizabera mu mihanda ya Kigali n’iya Nyamata.

Ku munsi wa mbere iri rushanwa ryatangiriye kuri Kigali Convection Center, aho hakinwa agace ko kwiyerekana kakinwe ku ntera y’ikilometero 1.15, harebwa uko abakinnyi bazakurikirana hakinwa agace ka kabiri.

Agace ka kabiri kazakinwa ku wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira, mu mihanda yo mu Bugesera, Davite Giancarlo na Isheja Sandrine ni bo bazahaguruka ku mwanya wa kabiri nyuma yo kwitwara neza mu gace ka mbere aho bakoresheje umunota umwe n’amasegonda 20.

Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2024, yitabiriwe n’imodoka 21 zirimo zirindwi z’Abanyarwanda, ebyiri z’abanya-Kenya, imwe yo muri Tanzania na 13 z’Abagande.

Custom comment form

Amakuru Aheruka