sangiza abandi

Bahati ukorera umuziki muri Kenya ari i Kigali aho azahura na Bruce Melody

sangiza abandi

Umuhanzi Kevin Mbuvi Kioko uzwi ku mazina ya ‘Bahati’ wakoranye indirimbo ‘Diana’ na Bruce Melody, ari i Kigali mu Rwanda aho yaje mu nama y’akazi akora hirya y’umuziki, ariko byitezwe ko azahura na Bruce Melody.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, uyu muhanzi ukomoka muri Kenya yagaragaje ifoto ari muri hoteri Four Points by Sheraton, iri mu mujyi wa Kigali, aho yitabiriye inama ijyanye n’ibya buzinesi asanzwe akora.

Amakuru yatangajwe na InyaRwanda bakesha umwe mu bazi iby’urugendo rwe, avuga ko hirya y’aka kazi kamuzanye azahura n’umuhanzi Bruce Melody basanzwe banafitanye indirimbo, ndetse ko ashobora ku muherekeza mu bitaramo bya nyuma bya Iwacu Muzika Festival bizabera mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 19 Ukwakira 2024.

Uyu muhanzi w’umunya-Kenya aherutse gutangaza ko azifashisha Bruce Melody muri filime y’ubuzima bwe n’umuryango we izaca ku rubuga mpuzamahanga rwerekana filimi rwa Netflix yise “The Bahati’s Empire.”

Bahati yigeze gutangaza ko Bruce Melodie ari inshuti ye y’akadasohoka, biri mu mpamvu amwakira iwe nk’umushyitsi w’imena ndetse akaba yaramushyize mu mashusho ya filime ye.

Custom comment form

Amakuru Aheruka