Abbé Claude Talbot ufite inkomoko mu Bubiligi wari umaze imyaka irenga 58 yigisha mu iseminari nto yo ku Karubanda,Virgo Fidelis, yo muri Diyosezi ya Butare, yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mupadiri w’Umwera uri mu bari bamaze igihe mu Rwanda akaba yarakuze ,yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025.
Ubuyobozi bwa Semirani nto ya Karubanda Virgo Fidelis bwabwiye Kinyamateka dukesha inkuru ko umunsi wo kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma uzatangazwa vuba.
Abbé Claude Talbot yavutse Tariki 05 Kamena 1938, yitabye Imana ku myaka 87 y’amavuko.
Yageze mu Rwanda mu 1967, imyaka ibiri yayimaze muri Paruwasi katederali ya Butare ari Padiri wungirije ariko ari n’umurezi mu iseminari yari iherereye i Kansi mu Karere ka Gisagara.
Nyuma mu mwaka 1972, ari nabwo Seminari nto ya Karubanda yatangiraga yatangiranye nayo, kugeza ubu akaba yitabye Imana ariho yabarizwaga.









