Mbabazi Shadia uzwi ku mazina ya Shaddyboo yegukanye igihembo cy’Umwamikazi w’ubwiza mu bihembo bya ‘Diva Beauty Awards’.
Ibi bihembo byatanzwe ku Cyumweru, tariki ya 27 Ukwakira 2024, muri Mundi Center, nyuma y’iminsi abantu bakora amatora hagendewe ku buryo bwatangajwe.
Ikiciro cyegukanywe na Shaddyboo yari ahatanye n’abandi bagore bikimero barimo Miss Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, Umukundwa Cadette, Henriette Nene Treccy, Sandrine Reponse, Mutesi Nadia, Ange Bae, Christa Mendes, Teta Nice na Mamy la Diva.
Shaddyboo wegukanye iki gihembo yahawe amafaranga miliyoni 6Frw azajya ahabwamo ibihumbi 500 buri kwezi kugeza ku mezi 12, mu gihe Henriette Nene Treccy yahawe igihembo cy’umukobwa ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga ahabwa igihembo n’amafaranga miliyoni 3 Frw.
Diva Beauty Awards yatanze ibihembo bitandukanye birimo ibyahawe abantu bahiga abandi mu gutunganya imisatsi, abakora neza Makeup, abatunganya inzara, abashushanya ‘Tattoo’ n’abandi batandukanye bakora ibigendanye no kwita ku bwiza bw’umubiri.
Ibi bihembo bigamije gushimira abakora mu gice cy’ubwiza, no gukomeza kumenyekanisha ibikorwa byabo no kuzamura ubunyamwuga bwabo.





