Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, ku mugoroba wo ku wa 18 Ugushyingo 2025, yakiriye PRAK Sokhonn, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Cambodge.
Ibiro by’Umukuru wa Guverinoma, kuri X byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse kandi banaganira kandi ku Nama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu bihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (#CMF46), itangira kuri uyu wa Gatatu.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atandukanye arimo ay’ Ubujyanama hagati y’Ibihugu byombi n’amasezerano yo kuvanaho viza ku bafite Pasiporo z’Abadipolomate n’iz’akazi.
U Rwanda na Cambodge bisanzwe bifitanye umubano w’imikoranire mu bya dipolomasi guhera mu 2005.
Iki gihugu gihana imbibi na Thailand mu Burengerazuba bw’amajyaruguru, Laos mu Burasirazuba, Vietnam mu Majyepfo ndetse na Thailand mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba.
Nubwo igice kinini cya ari amashyamba, akarere ko hagati gahingwamo umuceri, hari kandi imirima ishobora kweramo ibihingwa bitandukanye birimo ibigori n’itabi.
Ni igihugu gishobora gukorerwamo ubukerarugendo kuko ishyamba ryo mu Majyaruguru riri mu yigeze kuba igicumbi cy’inyamaswa z’inkazi nk’inzovu, imvubu, ingwe, urusamagwe, idubu n’izindi nyamabere zitandukanye n’ubwo imibare igenda igabanyuka kubera ubuhigi.









