Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, wongerewe manda.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Ugushyingo muri Village Urugwiro.
Nirere Madeleine wongerewe manda nk’Umuvunyi Mukuru, tariki 11 Ugushyingo 2020, nibwo yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase wari umaze igihe kuri uwo mwanya.
Yagiye kuri uwo mwanya nyuma yo gusoza manda ebyeri z’imyaka ine kuri buri imwe ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kuva ku wa 17 Mata 2012.
Raporo y’Igipimo cya Ruswa nto mu Rwanda ya 2024 yakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI Rwanda), igaragaza ko ruswa nto yagabanyutse ikagera kuri 18.5% ivuye kuri 22% yariho mu 2023.
Ibi bigaragaza imbaraga n’umuhate yagize mu gukumira no kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye.







