sangiza abandi

Amb. Parfait Busabizwa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée équatoriale

sangiza abandi

Ambasaderi Parfait Busabizwa, Ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée Equatoriale, Simeon Oyono Esono Angue, Kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambasade ya Congo Brazzaville niyo yemeje aya makuru.

Ambasaderi Parfait Busabizwa, ahagaririye inyungu z’u Rwanda muri Congo-Brazza ndetse na Guinée Equatoriale .

Parfait Busabizwa yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo-Brazza, mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.

Mu 2014, ibihug byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibyo bihugu azafasha kunoza no gutera imbere byihuse .

Ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu nzego z’imiyoborere myiza, gutwara abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu byombi no koroshya ubukerarugendo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]