Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) yakiriye abanyarwanda 14 barimo umunani bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR n’imiryango yabo batashye mu Rwanda.
Komiseri Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri x yavuze ko abaje mu Rwanda harimo n’abafatanyaga na FDLR.
Ati “Kuri uyu mugoroba i Mutobo twakiriye abanyarwanda 14 barimo abasirikare umunani bari muri CRAP (umutwe w’abarwanyi badasanzwe ba FDLR) bayoborwaga na Lt Col Guillaume wa FDLR. Umwe wo muri Nyatura n’abasivile batandatu barimo abapasiteri bafashaga FDLR mu bikorwa bya gisirikare n’ubukangurambaga basanze bagenzi babo bahageze mu munsi ushize.”
Gatabazi agaragaza ku wa 20 Mutarama 2026 bari bakiriye abandi 19 barimo 13 bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR na batandatu bo mu miryango yabo.
RDRC yatangaje kandi ko kuva mu 2001 imaze gusubiza mu buzima busanzwe abantu 12.602 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.






