Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwatangaje ko mu myaka itanu ishize, bwagabanyije ikibazo cy’igwingira mu bana aho kuri ubu rigeze kuri 32.7%.
Ibi bwabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru, kigaruka kumenyekanisha imishinga iteganyijwe gushyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Nyabihu mu bihe biri imbere, hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ubushakashasti bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7, bw’umwaka wa 2025, bwagaragaje igipimo cy’igwingira mu bana cyagabanyutse kikagera kuri 27% kivuye kuri 33% mu 2020.
Mu 2020 uturere 20 twari dufite igipimo cy’igwingira mu bana kiri hejuru ya 30%. Uturere 11 ni two turi hejuru ya 30%.
Mu karere ka Nyabihu naho bafashe ingamba zo kurwanya igwingira aho kugeza ubu igipimo kigeze kuri 32%.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yatangaje ko kugira ngo igipimo cy’igwingira kigabanyuke, hafashwe ingamba zitandukanye zirimo no gushyiraho igikoni cy’Umudugudu.
Ati ” Akarere kacu hari aho kavuye kure. Murabizi ko mu 2015, igwingira ryari kuri 59%. Twaramanutse muri 2020, tugera kuri 46.7% . Aho tugeze kuri 32.7% tugabanya igwingira.”
Yakomeje agira ati ” Ibyo ntabwo byapfuye kwikora, hari ibikorwa bitandukanye birimo kwagura no gutunganya amavuriro yacu, gushyiraho ingo mbonezamikurire ku rwego rw’Akagari zigera kuri 57, kubyutsa no gukoresha ingo mbonezamirire ku bigo nderabuzima, igikoni cy’Umudugudu, aho ababyeyi bahurira, bakigira hamwe gutegura ifunguro.
Ariko ibyo no ku mashuri bigakorwa, aho abana babwirwa kurya indyo yuzuye, amavuriro y’ibanze dufite hirya no hino abajyanama b’ubuzima dushimira cyane nk’igihugu cyacu aho yavuye ku mujyanama w’ubuzima umwe akaba ageze kuri bane mu kagari.
Mu bindi aka karere kavuga kamaze kugeraho ni ukugeza amazi meza ku baturage aho bageze kuri 82.44 %.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bufite umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero 139 ( 139km) ukazatanga mu Mirenge itanu igize aka karere. Ni mu gihe indi yangiritse hari ghunda yo kuyisana.
Akarere kavuga kandi ko hari umushinga wo kugeza amashanyarazi ku ngo 21000 . Kugeza ubu ingo 17209 nizo zimaze kugezwaho amashanyarazi .





