sangiza abandi

Abarimo Barafinda bajuririye icyemezo kibafunga by’agateganyo

sangiza abandi

Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier (Mucoma), Japhet Nkeramihigo na Tumukunde bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Tariki 25 Gashyantare 2026 ,Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwaburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo .

Muri uru rubanza rwaje gushyirwa mu muhezo, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo aba bantu kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho biri mu byaha bikomeye.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kwemeza ko abaregwa bafungwa by’agateganyo kubera ibyagezweho mu iperereza, ndetse n’ibyaha biregwa aba bantu, bikaba ari ibyaha bikomeye.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu bihe bitandukanye, Barafinda Sekikubo Fred afatanyije na Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet bahuje umugambi wo kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya YouTube bagamije gutangaza amakuru y’ibihuha, kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, bagatizwa umurindi n’abaterankunga bo hanze bumva kandi bakunda ibyo bavuga muri ibyo biganiro.

Bwavugaga ko bumvikanye kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya YouTube yabo yitwa Umurwa Live Tv, Ndasiganwa Tv na Saneza TV, ndetse bumvikana inshingano za buri wese mu gutegura ibyo biganiro, kubishyira ku miyoboro ya YouTube no kugabana inyungu ziva muri ibyo biganiro.

Patrick Mazimpaka yafashe inshingano zo kuba umunyamakuru uyobora ibiganiro, Nkeramihigo Japhet afata inshingano zo gufata amashusho (Cameraman) no gushyira ibiganiro yafashe ku miyoboro ya YouTube naho Barafinda Sekikubo Fred we afata inshingano zo kuba umutumirwa muri buri kiganiro akajya asubiza ku ngingo zitandukanye babaga bateguriye hamwe.

Mu biganiro bitandukanye Barafinda Sekikubo Fred yagiranye na Patrick Mazimpaka alias Karabo k’Imana hari aho Barafinda yumvikana agira ati “Muri make Amerika ikungahaye ku madorali, Congo ikungahaye ku mabuye y’agaciro n’ibindi, u Rwanda rukungahaye ku bwicanyi”.

Nizeyimana Didier alias Mucoma ni we utunze imiyoboro ya YouTube itatu ariyo Saneza Tv, Sana Tv show, na Mucoma Sana.

Nyuma yo kuyifungura, yashatse uwitwa Tumukunde Djuma alias Fitboy amuha akazi ko kujya akora ibiganiro bishyirwa kuri yo.

Bivugwa ko Mucoma ari we ushaka abantu batandukanye bakoreshwa ibiganiro bakumvikana ingingo baganirizwaho akabaha amafaranga, yamara kubishyura akabahuza na Tumukunde Djuma akaba ari we ubakoresha ibiganiro akanabishyira kuri YouTube ya Mucoma.

Tumukunde Djuma yakoresheje ibiganiro bitandukanye Barafinda Sekikubo Fred byavugiwemo amagambo arimo n’asebya igihugu.

Biteganyijwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzaburanisha ubujurire bwabo ku wa 4 Werurwe 2026.

Mucoma na Barafinda bajuririye icyemezo kibafunga by’agateganyo

Photos:

[fluentform id="3"]