sangiza abandi

Abiga muri UR basabye gusubizwa kuri buruse bakuweho kubera bibwe mudasobwa

sangiza abandi

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) baratabaza nyuma y’uko bakuwe ku nguzanyo bahabwa y’amafaranga yo kubatunga (buruse) kubera kubura mudasobwa bahawe nyamara bamwe muri bo bavuga ko bazibwe.

Bamwe muri aba banyeshuri baganiriye na RBA bavuga ko bakimara kwibwa mudasobwa bahawe na Kaminuza, bahise bakurwa ku rutonde rw’abahabwa buruse kugeza igihe bazazishyurira.

Bakomeza bavuga ko kandi ibyo ibihano bafatiwe bitari mu masezerano bagiranye na Kaminuza, ubwo bahabwaga izi mudasobwa.

Ati “Ibyo ntabwo babitumenyesheje mu masezerano, nyuma ni bwo baje bati ‘mwongere musinye amasezerano hajemo ibintu bishyashya’. Babishyizemo nyuma twarazifashe baranamaze no kuzitwiba, baramaze no kubibarura.”

Aba banyeshuri bavuga ko nyuma yo kwibwa mudasobwa bamenyesheje ubuyobozi bwabo muri UR ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko ntacyo byatanze kuko Kaminuza yababwiye ko ikibazo cyabo kidatandukanye n’icy’abandi bazigurishije, bose bakaba barafatiwe ibihano bimwe, byo kuba batakizifite.

Ati “Batubwiye ko impamvu ari uko ibibazo byacu bisa n’iby’abantu bagurishije, kuko n’umuntu wagurishije mudasobwa yaragiye akajya kuri RIB akaka igipapuro nyuma bakaza kubafata ko bazigurishije. Baravuze ngo ntitwamenya aho duhera tuvuga ko bamwe bibwe, abandi bagurishije.”

Undi munyeshuri wahuye n’ikibazo nk’iki avuga ko bagowe n’ubuzima nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abishyurirwa, bakagirwa abiyishyura kuko ubushobozi ari buke ndetse n’amafaranga yo kwishyura izo mudasobwa atahita abaneka.

Imanishimwe Justine ushinzwe Ibikorwa muri College ya Nyarugenge asobanura ko urutonde rw’ababuze mudasobwa bose rwashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, kugira ngo abe ari yo izafata umwanzuro.

Yagize ati “Nyuma y’igenzura ryakozwe, hakozwe urutonde rw’abanyeshuri baterekanye mudasobwa, tutitaye ku mpamvu itumye atayifite ako kanya. Aho ni ho haturutse urutonde rw’abanyeshuri bahagarikiwe inguzanyo. Ariko hakaba hari hatanzwe amabwiriza ko umunyeshuri uzashobora kwishyura agaciro ka mudasobwa yahawe asubizwa ku rutonde.”

Ku rundi ruhande HEC yo ivuga ko aba banyeshuri bakuwe ku nguzanyo kubera impamvu zo kubura mudasobwa, bari barabimenyeshejwe, kuko ari umwanzuro wafashwe n’inzego zibishinzwe, ndetse ko abishyuye mudasobwa bongeye gusubizwa kuri buruse.

Custom comment form

Amakuru Aheruka